Ni ibihembo bije gushyigikira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gushimira abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana ubwitange ndetse n’umuhate bashyira muri uyu murimo kandi nta nyungu bategereje.

Ubuyobozi bwa Christian Communications itegura ibi bihembo buvuga ko iki gikorwa atari irushanwa cyangwa ihiganwa ahubwo ari igikorwa cyo gushimira abahanzi ndetse no kubashyigikira.

“Ntituje gukora amarushanwa cyangwa ngo dushyireho guhatana nkuko umuntu wese yabitekereza ahubwo tuje gushimira buri mwaka abahanzi, amakorari n’andi matsinda ku bwitange bakorana umurimo wo kuririmba ariko hagomba kugira abahabwa iri shimwe niyo mpamvu hashyirwaho uburyo bwo guhitamo abazahabwa ibi bihembo’’ Aya ni amagambo ya Nicodeme Nzahoyankuye ukuriye Christian Communications itegura ibi bihembo.

Ibi bihembo bifite ibyiciro icumi ari byo Umuhanzi w’umugabo w’umwaka ,umuhanzikazi w’umwaka,umuhanzi ukizamuka w’umwaka, umuhanzi wo mu ntara w’umwaka,umuhanzi wo muri diaspora w’umwaka,korari y’umwaka, korari yo mu ntara y’umwaka, minisiteri cyangwa irindi tsinda ry’umwaka, umuhanzi uririmba mu njyana ya hip hop w’umwaka (umuraperi w’umwaka),indirimbo y’amashusho y’umwaka.

Josue Shimwa, Umwe mu bayobozi ba Sion Awards yavuzeko abazitabira Sion Awards bazatoranywa hashingiye ku bihangano byabo byakozwe kuva mu mwaka 2019 kugeza 2021.

Biteganijwe ko tariki ya 23 Ukuboza 2021 hazaba igitaramo cyo kumurika abazahatana mu byiciro binyuranye,uwo munsi akaba ari nabwo gutora binyuze muri sms no mu buryo bw’ikoranabuhanga bizatangira.

Igihembo mu cyiciro Upcoming Artist ni 300.000 Frw ndetse no mu cyiciro Upcountry Artist ni 300.000 Frw. Ni mu gihe mu bindi byiciro byose bisigaye ari 500.000 Frw no gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amashusho n’amajwi.

Ibihembo no gutangaza abatsinze biteganijwe muri Mutarama umwaka utaha wa 2022.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here