Finland photo

Umuraperi w’ikirangirire ku Isi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe yagiranye ibihe byiza na Hamissa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz.

Aba bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho abagaragaza banezerewe mu kabyiniro kari mu Mujyi wa Dubai.

Hari hashize iminsi bivugwa ko Rick Ross na Hamissa Mobetto bakundana bitewe n’uburyo uyu mugabo atanguranwa gutanga ibitekerezo kuri buri foto yose y’uyu mugore.

Rick Ross yari aherutse gutangaza ko afitanye umubano na Hamissa Mobetto ariko yirinze kuvuga icyo ushingiyeho gusa yemeza ko ari kumufasha mu mishinga ye.

Hamissa Mobetto yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz ariko urukundo rwabo ntirwakomeje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here