Ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu,yamaze gusinya amasezerano y’imikoranire na kampani ya Canal+ icuruza amashusho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere,Ruhamyambuga OlivieR uyoboye Akarere ka Rubavu ati“ikipe yacu imaze gusinya amasezerano na canal+.Biradushimishije kuko biragaragara ko ikipe itangiye kuzamuka kandi ifite abafana benshi cyane.

Ni iya kabiri kuri Rayon Sports mu gukundwa n’abaturage.Nitwe nk’akarere twayifashaga kandi n’ubundi mu biganiro dufite tuzayifasha cyane kurushaho.”

Ndagijimana Enock,Umuyobozi wa Etincelles FC nawe yagize ati” turishimye cyane ku bw’aya masezerano tugiranye na canal bizadufasha cyane.Nizindi mbaraga tubonye.

Umuyobozi wa Canal+ Sophie Tchatchoua yijeje iyi kipe ko aya masezerano ashobora kwiyongera mu gihe byaba bigenze neza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here