Africa Private Sector Forum On Forced Displacement ni inama ihuje ihuje abayobozi b’inganda, ibigo by’ubucuruzi, abikorera batandukanye, abashinzwe kwita ku mpunzi n’abagira neza banyuranye.

Ni inama igamije gushakira hamwe ibisubizo abantu basaga miliyoni 36 bo ku mugabane w’Afurika bavuye mu byabo bitewe n’ibibazo bitandukanye.

  Iyi nama itangira kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021, izitabirwa n’abayobozi bakomeye baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika. Irabera muri Kigali Convention Center.

Umuhanzi 2Baba wo muri Nigeria usanzwe ari ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), azatanga ikiganiro ndetse anaririmbe kuri uyu wa Gatatu.

Yageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021.

Umuraperi Sarkodie ukomoka muri Ghana nawe azasangira urubyiniro na 2Baba ku mugoroba w’ejo.

Mu gufungura iyi nama biteganyijwe ko kandi umuhanzi w’umunyarwanda Mike Kayihura aza kuririmba.

2Baba ari kubarizwa i Kigali
Sarkodie azaririmba ejo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here