Kuri iki cyumweru nibwo Ariel Wayz yatangaje urutonde rw’indirimbo esheshatu zigize EP ye ya mbere yise Love & Lust.

Indirimbo ziriho ni 10 Days, Your Love, Uwanjye, Chamber, Every Day na Deeper.

Ubwo yamamazaga iyi EP Ariel Wayz yakoresheje ifoto imugaragaza yambaye ubusa igice cyose cyo hejuru yahishe imoko z’amabere gusa.

Iyi foto yavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamunenze kwandarika imyanya y’ibanga abandi bavuga ko ntacyo bitwaye ahubwo ari uburyo bwiza bwo kwamamaza igikorwa cye.

Love & Lust izajya hanze tariki 09 Ukuboza 2021, yakozweho n’aba producer batatu ari bo Davy Denko, Kenny Pro Beats na Ayoo Rash.

22 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here