Ibyari ibihuha byabaye impamo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021 ubwo Rocky Entertainment bashyiraga hanze itangazo ribyemeza.

Iri tangazo rivuga ko Papa Cyangwe ari we wasabye gutandukana n’abamufashaga agakomeza gukora umuziki yigenga.

Mu kiganiro Kigalireport yagiranye na Papa Cyangwe yavuguruje ibyatangajwe na Rocky Entertainment ngo kuko atigeze asaba gutandukana nabo.

Ati “Itangazo naribonye nk’uko mwaribonye byantunguye mbonye ko naba narasezeye, ntabwo nigeze nsezera, ahubwo nasezerewe.”

Nubwo Papa Cyangwe avuga ko avuga ko yasezerewe atagishijwe inama ngo ntateganya kujurira, ahubwo agiye gukomeza kwita ku muziki we.

Ati “ Ntabwo narenganyijwe kuko ni ibintu bakoze babitekerejeho. Ubu ngiye gukora umuziki wanjye. Vuba aha ndashyira hanze EP yanjye, ubu mugiye kubona Papa Cyangwe.”

Uyu muraperi yemeza ko nta yandi makimbirane yaba afitanye na Rocky Kirabiranya nk’uko biri kuvugwa.

Ati “Umubano wacu umeze neza, nta mutima mubi ndamwifuriza gukomeza gutera imbere.”

Bivugwa ko vuba aha Rocky Entertainment izerekana umuhanzikazi mushya bagiye gukorana.

Papa Cyangwe na Rocky ntibakiri gukorana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here