Irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza ryo Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 11 kuva mu 2009.

Nk’uko bimaze kumenyerwa ibikorwa byo gushakisha umukobwa uzitabira iri rushanwa bitangira mu Ukuboza bigasozwa mu cyumweru cya nyuma cya Gashyantare.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021 nibwo hazafungurwa umurongo wo kwiyandukisha ku bifuza kwitabira iri rushanwa.

Ingengabihe yose y’iri rushanwa ntabwo iratangazwa n’uburyo amajonjora yibanze azaba hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu mwaka ushize amajonjora yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego kwirinda iki cyorezo ndetse ikamba ryatanzwe mu muhezo ibirori byerekanwa kuri televiziyo.

Umukobwa utazora azasimbura Ingabire Grace, ubu uri muri Puerto Rico aho yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2021.

Miss Rwanda 2021 agiye gusoza manda ye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here