TANGAWIZI BURYA NI UMUTI UKOMEYE KUBAKOBWA NABAGORE BABABARA MU IGIHE CY’IMIHANGO

2
NORBERT

Tangawizi umuti cg urukingo rurambye kundwara zimwe na zimwe zibasira abantu mu buzima bwa buri munsi, ibi ni bimwe mu byo tangawizi yagufasha.

1.Tangawizi nicyo gisubizo kuri buri wese mu Igihe ashaka gusura. Akenshi hari igihe uba uri ahantu hatuma udasura uko ubishaka nk’Iigihe uri hamwe n’abantu benshi bigatuma ufungirana iyo myuka munda,bitewe n’uko wafungiranye iyo myuka munda igatindamo hari igihe wumva inzoka munda zirimo gusakuza , burya Tangawizi igufasha gusunika iyo myuka yose igasohoka.

2.Tangawizi burya ni umuti ukomeye kubakowa n’abagore, tangawizi ifasha abakobwa n’abagore mugihe cy’imihango kuko ibarinda kubabara munda.

3.Tangawizi abashakashatsi batandukanye bemezako ari umuti w’Impiswi . burya igihe ufite ikibazo cy’Impiswi Tangawizi niwo muti wakoresha, ufata Tangawizi ukayihekenya ukamira amazi(umutobe) wayo ikibazo cy’impiswi kirakemuka.

4.Tangawizi umuti urambye ku badamu bagira ikibazo cy’iseseme igihe batwite n’undi muntu wese ugira ikibazo cyo kuruka (mu modoka) .Burya ufashe Indimu ukayivanga na Tangawizi watogosheje mu mazi ugashiramo n’Ubuki byakubera umuti w’ikibazo cyo kuruka.

Tangawizi abahanga bemeza ko ari umuti w’Indwara nyinshi zitandukanye ni byiza ko wajya uyikoresha kenshi mu buzima bwa burimunsi

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here