Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yatangaje benshi mu bakunzi ba ruhago,nyuma yo kunganya 0-0 n’igihangange Algeria isanzwe ifite igikombe giheruka.

Igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru cyasubitswe mu mwaka ushize kigasubukurwa muri iyi Mutarama,cyakomeje kuri uyu wa kabiri ubwo Algeria yo mu itsinda E yakinaga na Sierra Leone,mu mukino wakiniwe i Douala.

Algeria yatsinze Senegal mu mukino wa nyuma wa AFCON 2019 biyifasha kuzamura iki gikombe yaherukaga 1990 i Cairo.

Algeria niyo kipe ihagaze neza kurusha izindi ku isi, kuko imaze imikino 35 idatsindwa idatsindwa mu marushanwa yose yakinnye ushyizemo n’umukino w’uyu munsi

Iyi kipe ikomeye iyobowe n’abakinnyi barimo uwa Manchester City, Riyad Mahrez hamwe na Said Benrahma wa West Ham.Algeria inaheruka gutwara igikombe cy’Abarabu itsinze Tunisia 2-0 ku mukino wa nyuma.

Sierra Leone yagiye gushaka abakinnyi mu Burayi mu rwego rwo gukomeza ikipe yabo, aho uwahoze akinira Liverpool ndetse na myugariro w’Ubwongereza Steven Caulker ubu ari kubakinira.

Umukinnyi ukina inyuma wa QPR Osman Kakay na Kei Kamara wahoze ari rutahizamu wa Norwich, bari mu bandi bakinnyi bakomeye ba Leone Stars, itarakinnye AFCON kuva mu 1996 kandi bakaba bagaragara muri iri rushanwa ku nshuro ya gatatu gusa.

Umunyezamu Mohamed Kamara niwe watowe nk’umukinnyi waruhije abandi muri uyu mukino nyuma yo gukuramo amashoti atandukanye ya Algeria.Uyu munyezamu nta kipe agira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here