This image has an empty alt attribute; its file name is Screenshot_20220105-130613_Instagram.jpg

Umwe mu bakurikiranira hafi uru ruganda rwa YouTube ndetse nawe akaba ari umwe mubafiteho umuyoboro wa YouTube utashatse ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yadutangarije ko hari impamvu ndetse nuburyo bushoboka bwatuma Yago ahagarikirwa akazi. ati” Yago ubundi aritonda, ntuzamusanga mu tubari yewe ntanywa n’ibisindisha. Akenshi abantu nkabo baba bafite imyumvire yabo. akenshi rero abantu tubana muri uru ruganda basa n’abibumbiye mu dukundi.Ibyo rero Yago ntuzabimusangamo”

Yakomeje avuga ko abantu iyo batakubonye hafi yabo kandi mukora akazi kamwe ndetse ukaba nta n’agakundi ubarizwamo batangira kukwishisha.Babona uri kubarusha kurebwa kuri YouTube bagashaka uko baba baguciye intege “Ngira ngo nawe mu minsi ishize yarabyivugiye ko hari abantu bamufitiye ishyari”

Uyu musesenguzi yakomeje avuga ko abari gushaka guca intege Yago yabahaye urwaho kuko yirengagiza ikibuga arimo agakora nkutabyitayeho ati” Reba turiya tu video yaramaze iminsi ashyiraho twa Now Now, hariya akoreshamo amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga, utwo ku yandi ma Cano, ndetse n’uduce duto tw’indirimbo runaka. icyo gihe rero uwagushaka wese yakubona bimworoheye”

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Bwana Nyarwaya Innocent ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho atubwira ko “Hari ikipe yaba tekinisiye iri kubikurikirana biracyemuka vuba”

Nyuma y’uko tubagezaho iyi nkuru kuwa January 6, 2022 none tariki ya 13 January,2022 hongeye kugaragara guterana kw’amagambo hagati yababa banyamakuru bombi bakoresheje urubuga rwa Instagram.

Tukaba tuzakomeza kubagezaho buri kimwe kuri iyi nkuru nyuma y’uko Nyiri muyoboro ariwe Nyarwaya Innocent abidutangarije.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe kigaireport.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0723390480 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here