Myugariro wo hagati mu ikipe ya FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Gerard Pique Bernabeu yahishuye ko ubwo Lionel Messi yabasezeraga bose barize uretse abakinnyi babiri

Kugenda kwa Messi byateye agahinda abo bakinanaga, abamutoje, abafana ndetse n’abayobozi ba FC Barcelona, benshi bararize ndetse nawe n’umuryango we bagaragaje amarangamutima menshi.

Mu kiganiro Gerard Pique yagiranye n’ikinyamakuru AS, yatangaje ko Ronald Araujo na Oscar Mingueza aribo bakinnyi batigeze barira ubwo Lionel Messi yababwiraga ko atazongera gukinana nabo.

Ati “Kubyakira byaratugoye ubwo Lionel Messi yatubwiraga ko agiye kwerekeza mu y’indi kipe, twese twararize cyane uretse Ronald Araujo na Oscar Mingueza, yari umukinnyi utuma dukora cyane gusa tumwifurije amahirwe mu ikipe yagiyemo”.

Gerard Pique Bernabeu w’imyaka 31 y’amavuko amaze igihe kinini mu ikipe ya FC Barcelona, indi kipe yanyuzemo ni Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Hari abantu bafite ubumuga cyangwa babayeho mu buzima bugoranye bashaka ko amateka yabo ahindurwa abari ibicibwa bakaba ab’umumaro mu muryango.

Aho uri hose ufite ikibazo cyanze gukemuka cyangwa Uzi umuntu ubayeho mubuzima bugoranyecyane, umuntu abantu bibazaho bamugereranya n’ibintu bibaho twe inkanga.com twiteguye kubakorera ubuvugizi.

Mwatwandikira/Mwaduhamagara kuri WhatsApp 0789904768 maze mukatubwira aho abantu nk’aba baba bakeneye ubufasha baherereye tukabakorera ubuvugizi.

Hari n’andi makuru ushaka gutanga watwandikira

Murakoze

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here