AS Kigali yageze muri Botswana ikora imyitozo ya mbere muri gym

0
36
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup, yakoze imyitozo ngororangingo muri Gym nyuma yo kugera muri Bostwana ku wa Kabiri.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Kabiri, aho yagiye gukina na Orapa United mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere uzaba ku Cyumweru.

AS Kigali yanyuze i Addis Ababa muri Ethiopia, ikahava yerekeza i Gaberone muri Botswana, yahageze hafi saa cyenda z’amanywa.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, abakinnyi 20 umutoza Eric Nshimiyimana yitabaje, bakoze imyitozo ngororamubiri muri Gym mu rwego rwo kugabanya umunaniro w’urugendo.

AS Kigali yagiye idafite abakinnyi barimo myugariro wo hagati, Bishira Latif wavunitse ndetse na Ndekwe Félix ukina hagati asatira izamu, na we ufite imvune.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya AS Kigali igiye guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, ni nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 kitabaye kubera COVID-19, hemezwa ko iyi kipe yagitwaye mu 2019 yongera gusohoka.

Ubwo yitabiraga iyi mikino Nyafurika mu mwaka ushize, AS Kigali yasezerewe mu ijonjora rya kabiri itsinzwe na Proline FC yo muri Uganda ku bitego 3-2 mu mikino ibiri.

AS Kigali ifite intego yo gukina amatsinda uyu mwaka, isabwa gusezerera Orapa United bizahura mu mikino ibiri ndetse no kuba yazakuramo KCCA yo muri Uganda izahura n’ikipe izagera mu ijonjora rya kabiri mbere y’uko hakinwa ijonjora rya nyuma.

Abakinnyi 20 AS Kigali yajyanye muri Botswana: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Bate Shamiru, Bayisenge Emery, Ntamuhanga Tumaine Tity, Ahoyikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, Karera Hassan.

Hari kandi Ishimwe Christian, Hakizimana Muhadjiri, Sudi Abdallah, Kayitaba Jean Bosco, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric, Rusheshangoga Michel, Rugirayabo Hassan, Orotomal Alex, Shabani Hussein, Biramahire Abeddy, Kwizera Pierrot na Abubakar Lawal.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here