Atletico Madrid irasaba guhabwa igikombe cya Champions League

0
212
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Atletico Madrid irifuza guhabwa Champions League.


Imikino hafi ya yose yakinwaga ku mugabane w’I Burayi yarahagaritswe kubera icyorezo cya coronavirusi.

Muri iyi minsi nibwo amashampiyona mu bihugu bimwe na bimwe yasubukwe hubahirizwa amabwiriza yo gukumira iki cyorezo aho ku masitade nta bafana bemerewe kuhajya.


Amwe mu marushanwa yahagaritswe harimo na Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi, ikaba yari igeze muri kimwe cy’umunani.


Nubwo biteganywa ko ishobora gusubukurwa mu kwa munani haracyari impungenge z’uko bishobora kudakunda,hakaba hibazwa uko byagenda muri icyo gihe.


Nyamara Perezida w’ikipe ya Atletico Madrid yo muri Esipanye we afite igisubizo .Enrique Cerezo uyobora iyi kipe yari yamaze gukatisha itike ya kimwe cya kane avuga ko mu gihe iri rushanwa ryaba ridasojwe ,igikombe cyahabwa ikipe yatsinze iyari yaratwaye iki gikombe mu mwaka ushize.


Aya magambo arimo gukurura yishyira kuko ikipe ye ya Atletico ariyo yatsinze Liverpool ifite iki gikombe.


UEFA ,ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi ,ivuga ko iteganya gushyiraho uburyo bwo gusoza iri rushanwa hagakurikizwa uko igikombe cy’isi gikinwa ndetse imikino isigaye ikabera mu mugi umwe.


Lisbon niyo ihabwa amahirwe.Byaba bivuze ko Ronaldo asubiye iwabo muri Portugal yanatwariye Champions League akiri muri Real Madrid.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here