Bakoreye ubukwe no gushyingura icyarimwe

0
833
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo n’umugore bo muri Tanzaniya bahisemo gukorera ubukwe bwabo icyarimwe no gushyingura uwabo witabye Imana.

Ibi byabereye ahitwa Kigamboni ni muri iki gihugu cya Tanzaniya nyine.Umubyeyi w’umuhungu wakoze ubukwe yari yitabye Imana kuri uwo munsi w’ubukwe.

Nyina w’uyu muhungu amazegupfa habaye urungabangabo abantu bibaza niba ubukwe buri busubikwe.

Nyuma y’ibitekerezo byinshi ,ba nyirubukwe bahisemo ko ubukwe n’umuhango wo gushyingura bibera icyarimwe kandi ahantu hamwe.

Mu ishusho mwabonye haruguru ,hagaragara isanduku irimo umurambo wa Nyakwigendera uri inyuma y’abageni basohoka.

Ese wowe wagira uwo murava wo gukorera iyo mihango icyarimwe.Duhe ibitekerezo


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here