Bamporiki ati “Ntusaze imigeri Rusesaba, Sobanura uko wasobwe”

0
1993
????????????????????????????????????
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yavuze ko Paul Rusesabagina adakwiye kugora inzego ahubwo akwiye gusobanura no kuryozwa ibyaha akurikiranyweho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko Paul Rusesabagina yafashwe ubu akaba afungiye kuri station y’uru rwego ya Remera mu Mujyi wa Kigali.

Uru rwego ruvuga ko Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha birimo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Bamporiki Edouard yagize icyo avuga ku ifatwa ry’uyu mugabo wagize uruhare mu bitero byagabwe mu ntara y’Amajyepfo bikagwamo bamwe.

Hon Bamporiki yibukije ko Umukuru w’Igihugu Paul Kagame atahwemye kubwira abahungabanya Umutekano w’u Rwanda ko bizabagiraho ingaruka.

Bamporiki yagarutse ku ijambo ryatangajwe na Perezida Paul Kagame ku wa uwa 14 Ugushyingo 2019, avuga ko ko “Igiciro cy’Umutekano agiye kukizamura, Agashyira iherezo ku gasuzuguro.”

Uyu muyobozi muri Guverinoma y’u Rwanda ushinzwe umuco, yagize ati “Ntusase imigeri Rusesaba, Sobanura uko wasobwe, ubere isomo abo usize iyo.”

Nsabimana Callixte alias Sankara wakunze kwigamba biriya bitero byaguyemo inzirakarengane akaba yaranakoranaga na Paul Rusesabagina muri biriya bikorwa bibisha, ubwo yagezwaga bwa mbere imbere y’Urukiko, yavuze ko yemera ibyaha ashinjwa.

Sankara wasabaga imbabazi Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, yavuze ko adashaka kugora ubutabera bw’u Rwanda ndetse ko atahakana biriya bikorwa bibi kuko n’inyoni zo mu biti zamushinja kandi akemera zimushinja.

umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here