Rwanda:Bamwe mu bagore batwite baratakambira Leta ko yabafasha kugera kwa Muganga.

0
194
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu Rwanda abagore batwite barasaba ubufasha Leta ko yabafasha kugera kwa muganga mugihe bafashwe n’inda muri iki gihe cya COVID-19.

Hashize ukwezi kurenga Leta y’u Rwanda ifashe ingamba zo guhagarika bimwe mu bikorwa ndetse n’ingendo zitari ngombwa, ibi byakozwe kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’icyorezo COVID-19.

Gusa nubwo ibikorwa bimwe na bimwe byahagaze hari serivisi ngombwa zakomeje gutangwa kugira ngo ubuzima bw’abaturage budahungabana cyane.

Muri izo serivisi harimo inzu zigurisha imiti n’ibiribwa, abacuruzi b’imyaka ndetse na serivisi zose zitangirwa kwa muganga.

Nkuko ikinyamakuru Rwandan News cyakomeje kuvugana na bamwe mu babyeyi batwite ku murongo wa Telephone bagaragaje ikibazo cy’imodoka zibageza kwa muganga ko bamwe muribo bageza igihe cyo kubyara bakazibura bikabaviramo kubyarira mu rugo.

Aba babyeyi batwite barasaba Leta y’u Rwanda ko yareba uko yabafasha mu ngendo muri iki gihe turimo cyo kwirinda COVID-19.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here