Bamwe mu batoza ntibumve ukuntu APR FC yahabwa igikombe mugihe shampiyona yasozwa.

0
410
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Intambara y’amagambo mu bakunzi baruhago mu Rwanda yakamejeje. Ni nyuma yuko haje impaka zivugako bishoboka ko ikipe ya APR FC yahabwa igikombe cya Shampiyona 2019-2020 mugihe shampiyona yasozwa imikino yagenwe itarangiye kubera icyorezo cya Coronavirus

Mu gihe habura amasaha make ngo inama ihuza abanyamuryango ba FERWAFA  iterane ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, ngo yige uburyo  shampiyona y’u Rwanda yasozwa  cyangwa hafatwa indi myanzuro bamwe mu batoza n’abakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kugaragaza uruhande bariho ku myanzuro yitezwe muri iyi nama.

Banamwabo camarade umutoza wungirije mu ikipe ya Gicumbi Fc asanga APR FC Idakwite guhabwa igikombe ahubwo yasohoka nk’iyabaye iya mbere.

Uyu mutoza wa Gicumbi FC ibarizwa ku mwanya wa nyuma ku ku rutonde rw’agateganyo  rwa shampiyona, asanga nta gikombe kigomba gutangwa ndetse nta n’ikipe ikwiye kumanuka, ahubwo amakipe abiri ya mbere agasohokera igihugu mu mikino nyafurika.

Yagize ati ”Njyewe sinumva ukuntu watanga igikombe bigishoboka gukuramo amanota  hagati y’amakipe ahatanira igikombe, njyewe sinabyumva ko babikora nibanabikora APR Fc na Rayon Sport zisohoke ariko badatanze igikombe. Nta kipe mbona yagakwiye kuzamuka ndetse ntihagire imanuka”.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Ruremesha Emmanuel yavuze ko hakiri kare ku buryo Shampiyona yaseswa. Yagize ati “Njye ntabwo nshobora kwifuza ko Shampiyona bayisesa kuko n’abazihagaritse, hari abatarabyishimiye bari kubigaragaza ko hatanzwe igikombe bitari ngombwa. 

Nifuza ko Shampiyona yakomeza, ariko ibihe turimo biragoye. Gutanga igikombe biragoye kuko byose byari bigishoboka kandi no kumanura amakipe mu cyiciro cya kabiri nabyo ntibyaba bisobanutse”.

Ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda yasubikwagwa, APR FC yari gukina na Espoir FC, yari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 mu mikino 24.

Twabibutsako ibi byo guha ikipe igikombe shampiyona itarangiye bitaba bikozwe mu Rwanda gusa kuko no mu Bufaransa ikipe ya PSG iherutse guhabwa igikombe cya shampiyona. Reka dutegereze turebe icyo FERWAFA itangaza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here