Barcelona yamaze kumvikana n’umwataka ukomeye akaba agomba guhita yerekeza muri iyi kipe igitaraganya gusimbura Suarez na Dembele bavunitse.

1
50
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Esipanye rifatanyije n’abategura shampiyona(La liga) bakaba bahaye uburenganzira Barcelona bwo kongeramo umukinnyi nyuma y’uko iyi kipe ibisabye, amategeko agenda umupira w’amaguru muri Esipanye avuga ko iyo wavunikishije umukinnyi uzamara igihe kiri hejuru ya mezi 4 ari hanze wemererwa kugura umusimbura we ma makipe y’imbere mu gihugu gusa, ukaba ugomba kuba wamuguze mu gihe kingana n’iminsi 15 uhereye igihe waherewe uburenganzira. iyi kipe ya Barcelona ikaba ishaka kugura umwataka wo kuza gufasha iyi kipe nyuma yo kuvunikisha Luis Suarez igihe kirekire na Dembele wabazwe nyuma yo kugira ikibazo cy’umutsi wo kwitako akaba agomba kumara hanze igihe kingana n’amezi 6 hanze y’ikibuga.

 

Umukinnyi ukinira Real Sociedad witwa William Jose akaba ari we uza kwisonga mubashakishwa n’iyi kipe ya FC Barcelona nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kugura umukinnyi usimbura Dembele na Suarez. Uyu mukinnyi akaba ari rutayizamu ukomoka muri Brasil, mu kwezi gushize( kwa mbere) akaba yaravuzweho kwerekeza mu makipe nka Tothenam hotspurs na Manchester United aho uyu mukinnyi yashakaga kuva muri iyi kipe ubwo yamaraga imikino igera kuri 3 adakina ashaka kuba yakwigendera ariko ntibyaza kumukundira. Uyu mukinnyi akaba amaze gutsinda ibitego 53 mu mikino 132 mu mwambaro w’iyi kipe ya Real Sociedad aho yaje muri iyi kipe avuye muri Deportivo Maldonado(Urugauay).

 

Ubwo abanyamakuru babazaga umutoza w’iyi kipe(Imanol) wa Real Sociedad ibyuyu mukinnyi yavuze ko ikipe ya Barcelona nizana milliyoni 70 za ma euro bazamurekura akerekeza muri iyi kipe ya FC Barcelona nkuko biri mu masezerano yuyu mukinnyi gusa uyu mukinnyi akaba ashobora kwerekeza muri iyi kipe ya Barcelona kuri million 35 za ma euro gusa.

 


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

  1. Barsenal yanjye kombona ifite ibibazo , imvune se ko idateguza nundi bazana ashobora guhita avunika keretse abaye afite akaguru k’icyuma naho ubundi umutoza niyige gukoresha neza abo abafite kandi nabavunitse ntacyo bavuze kuri barca kuko n’ ubundi barca ni magician technician engenieur en meme temp ndavuga MESSI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here