Benjamin Mkapa wayoboye Tanzaniya yitabye Imana

0
353
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Benjamin William Mkapa wayoboye Tanzaniya yitabye Imana nkuko byatangajwe na Perezida John Pombe Magufuli uyobora iki gihugu .


Mu ubutumwa yatangaje kuri televiziyo,Magufuli yavuze ko Mkapa yaguye I Dar es Salaam aho yari mu bitaro yavurirwagamo.

Ntiharamenyekana indwara uyu mugabo wabaye Perezida wa Tanzania kuva 1995 kugeza 2005 yari arwaye kuko mu byumweru bibiri bishize yagaragaye mu nama y’ishyaka CCM ari kumwe n’abandi bigeze kuyobora iki gihugu.


Mkapa yasimbuye Hassan Mwinyi nawe aza gusimburwa na Jakaya Kikwete akaba yarabaye perezida wa gatatu wayoboye Tanzania.
Ntiharamenyekana igihe cyo gushyingura.

Benjamin Mkapa yavutse muri 1938 akaba asize umugore n’abana batatu.Yanabayeho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cye mbere yo kukiyobora.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here