Benshi bakomeje kwibaza impamvu umubare w’abahitanwa na Covid-19 mu butaliyani ukomeje kwiyongera cyane

2
377
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ubutaliyani ni kimwe mu bihugu bikomeje gushegeshwa cyane na coronavirus kugeza kuri ubu nicyo gihugu gifite umubare munini w’abamaze guhitanwa ni iki cyorezo. Abantu basanga 92,472 muri iki gihugu bamaze kwandura, naho abasanga 10,023 bakaba bamaze guhitanwa ni iki cyorezo.

Kaminuza ya Johns Hopkins ivuga ko nubwo iki cyorezo cyatangiriye mu bushinwa aricyo gihugu cya 3 gifite abanduye benshi bakaba bagera ku 81,997 nyuma ya Leta Zunze za Amerika n’Ubutaliyani, kugeza kuri ubu Ubushinwa ni nacyo gihugu cya 3 gifite abantu benshi bamaze guhitanwa ni iki cyorezo nyuma y’Ubutaliyani na Esipanye.

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bavuga ko igituma iki cyorezo kiri gushegesha Ubutaliyani cyane biterwa ni mpamvu nyinshi zigiye zitandukanye harimo kuba iki gihugu gifite abaturage benshi bashaje akaba aribo bakomeje guhitanwa ni iki cyorezo cyane.

Dr. Massimo Galli ukuriye ibitaro by’abarwayi b’iki cyorezo i Millan, avuga ko  imwe mu mpamvu ikomeje kugora iki gihugu mu guhangana ni iki cyorezo, uburyo bukoreshwa mu gusuzuma abaturage budahagije aho umubare w’abatangazwa ko banduye iki cyorezo udahuye n’umubare wabanduye iki cyorezo.

Mumajyarugu y’Ubutaliyani ahitwa Lombardy niko gace gafite abaturage benshi banduye, ibikoresho bifasha kwirinda iki cyorexo bisanga 5,000 bitangwa buri munsi bikaba bidahagije ugereranyije n’abaturage batuye muri aka gace.

Akomeza avuga ko nubwo ikibazo ki bitanda by’abarwayi cyabashije gukemuka indi mbogamizi bari guhura nayo bahuriye ho n’ibihugu byinshi harimo kubura imiti ihagije kuko abarwayi biyongera buri munsi.

Ubutaliyani bubarizwa ku mwanya wa 2 mu bihugu bifite abaturage bakuze cyane  nyuma y’iguhugu cy’Ubuyapani.

Muri rusange abamaze guhitanwa n’iki cyorezo muri iki gihugu babarirwa mu myaka ya za 78 nkuko urwego rw’ubuzima bwabitangaje ku wa gatanu.

Urwego rw’ubuzima muri iki gihugu rukaba rukomeje gukora ibishoboka byose ngo barinde abaturage bashaje kuba bahura ni iki cyorezo aho bari kwitabwaho cyane.

Umukecuru w’Umutaliyani w’imyaka 102 ukomoka muri Genoa mu buryo butangaje  aherutse gukira coronavirus nyuma yo kumara iminsi 20 mu bitaro ibi bikaba bikomeje guha ikizere iki gihugu mu gukomeza guhangana ni iki cyorezo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here