Bernard Makuza yagize icyo avuga kuri DASSO Uwihagurukiye Sylvia wiyemeje kurera uruhinja rwatoraguwe mu gishanga

0
304
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

UWIHAGURUKIYE Sylvia asanzwe ari DASSO mu murenge wa Kabarore ho mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa ubwo yiyemezaga kurera uruhinja rwatoraguwe mu gishanga kiri mu Kagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore.

Sylvia yakoze igikorwa cy’indashyikirwa ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarore bwashakishaga uwabasha kurera uruhinja rwari rwatoraguwe mu gishanga maze UWIHAGURUKIYE Sylvia ntiyazuyaza yisabira ubuyobozi bw’umurenge ko bwamwihera urwo ruhinja akajya kurwirerera.

Uyu mubyeyi ngo yabanje gusaba uburenganzira umugabo we na we ntiyatinda amwemerera kwakira uwo muziranenge,  ndetse n’ubuyobozi bwe bumuha ikiruhuko kugirango abashe kumwitaho ariko ntiyari yorohewe kuko byamusabye kujya arara yicaye kugirango yite ku mwana bitewe n’uko yari afite inzara nyinshi n’imbeho byamwiciye mu gishanga aho bari baramutaye na cyane ko uyu mubyeyi avuga ko yaburaga gato ngo ashiremo umwuka.

Bernard MAKUZA wabaye Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida wa Sena y’u Rwanda, akimara kumva ibi, yavuze ko ibyo uyu mubyeyi yakoze bishoborwa n’abantu bacye kandi ko yabikoze atagamije gushimwa ahubwo ari umutima mwiza yigirira. Mu magambo ye bwite yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ”Uyu mubyeyi yakoze ibishoborwa na bacye cyane .Akwiye koko gushimwa nubwo nemeza ko yabikoranye umutima cyangwa indangagaciro yisanganiwe adategereje kubishimirwa. Ni urugero rwiza kuri twese”.

Kuri ubu Sylivia avuga ko uyu mwana yatoraguye yamwise ISHIMWE GANZA Sylvan, ubu ameze neza ndetse ko afite ubuzima bwiza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here