Bidasubirwaho David bayingana atangajeko we na Jado Castar batandukanye na RadioTv10

0
5901
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu kiganiro gitambuka kuri Televiziyo Rwanda  gikorwa n’umunyamakuru Lucky kizwi nka Versus aho atumiramo abasitari batandukanye.Kuri uyu wambere tariki ya 27 Mata umutumirwa w’umunsi akaba yari David Bayingana.

Muri iki kiganiro umunyamakuru David Bayingana akaba yatangajeko yatandukanye na Radiyo Tv10.Ibi akaba abitangaje mu gihe abantu benshi bagendaga bamubaza nimba koko atagikora kuri Radiyo TV10 mu magambo ye yagize ati “mu gihe umuntu akorera undi hari igihe akazi kagera kagahagarara ugatandukana n’umukoresha ubuzima bugakomeza”.

Jado Castar na David Bayingana

Mu gihe hari hamaze iminsi Amakuru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ku isezera ry’umuyobozi wa RadioTv10 Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar ndetse n’umwungirije Bayingana David bose kandi banazwi mu gisata cya Sports Kuri ubu nyiri ubwite atangaje ko batandukanye koko na RadiyoTv10.

Nyuma yo kwemera aya makuru David bayingana akaba yahise atangazako batavuye muri siporo muri rusange kuko ngo baracyafite byinshi byo gukora muri siporo.Ndetse yahise atangazako bafite imishinga myinshi itandukanye,gusa ariko yirinze gutangaza iyo ariyo.

Mu mwaka ushize wa 2019 nibwo abanyamakuru Kayishema Tity, Rigoga Ruth, Ndahiro Valens Pappy ndetse na Yago(2019 igiye kurangira) batandukanye na RadioTv10.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here