Bidasubirwaho n’ibindi bihugu byatangiye gutumiza umuti wa Coronavirus muri Madagascar ngo biwifashishe nabyo.

2
9714
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma yuko igihugu cya Madagascar gitangaje ku mugaragaro ko cyavumbuye umuti wa Coronavirus,kuri ubu ibindi bihugu nabyo byatangajeko bigiye gutangira gukoresha uyu muti.Ku ikubitiro igihugu cya Senegal cyatangaje ko cyatumije uyu muti muri Madagascar.

Perezida wa Madagascar bwana Andry Rajoelina

Ibingibi bikaba byashimangiwe n’umukuru w’igihugu cya Madagascar bwana Andry Rajoelina kuri Twitter ye.Akaba yabitangaje nyuma yaho Perezida w’igihugu cya Senegal bwana Macky sall hamwe na Perezida wa Congo Kinshasa (RDC) bwana Felix Tshisekedi bamushimiye kugikorwa kiza bakoze cyo gukora umuti w’icyorezo cya Coronavirus kizahaje isi.

Perezida wa Madagascar yagize ati “Ndashimira Macky Sall kubw’ibitekerezo byawe byiza ndetse no kubw’ikizere watugiriye,igihugu cya Senegal cyashimiye igihugu cyacu cya Madagascar kubera umuti wa gakondo twakoze.Ndetse bahise batanga Komande yuyu muti yambere (Lance une 1ère commande).

Gusa ariko nubwo Madagascar yatangaje ko yabonye umuti, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riheruka gutangaza ko nta kimenyetso cyerekana ko umuti wa Covid-19 wamaze kuboneka.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here