Bishop Mukabadege Liliane yatawe muri yombi nyuma yo kubeshya Polisi.

0
399
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nkuko tubikesha urukuta rwa twitter rwa Polisi y’u Rwanda Bishop Mukabadege Liliane yatawe muri yombi nyuma yo kubeshya aba polisi ko agiye kuri Radiyo.

Uyu Bishop Mukabadege Liliane asanzwe avuga ubutumwa abantu bagafashwa ubwo yahuye na polisi bamubajije aho ajya avuga ko agiye kuri Radiyo baramureka gusa nyuma baza kumukurikirana basanga ntabwo agiye aho yavuze kuko we yahise yikatira ajya ku rusengero ruri mu karere ka Nyarugenge ku rusengero rwa Kimisagara nibwo polisi yahise imuta muri yombi ndetse n’imodoka ye igafatirwa.

Polisi y’u Rwanda irashishikariza abanyarwanda bose kwirinda ingendo zitari ngombwa kandi bakaguma mu ngo zabo kuko ibi byavamo ikwirakwizwa rya COVID-19.

Iributsa abanyarwanda kandi (Polisi), ko kubeshya aho ugiye ari icyaha gihanwa n’amategeko nkuko nta munyarwanda n’umwe utaramenya amategeko n’amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19.

Polisi y’u Rwanda irashishikariza gutanga amakuru kuri nimero: 112/ 0788311155(WhatsApp) mu gihe ubonye urenga ku mabwiriza kuko abayarengaho nibo bashobora gukururira igihugu cyacu icuraburindi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here