Bitunguranye guverinoma isubitse ingendo za moto n’izambukiranya intara zari zitezwe gutangira ku ya 1 Kamena.

0
558
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nubwo imyanzuro yari yafashwe n’inama y’abaminisitiri iheruka yari irimo ivuga ko ingendo kuri moto n’ingendo zambukiranya intara zagombaga gusubukurwa ku itariki ya 1 Kamena 2020, ni ukuvuga uyu munsi zigijwe inyuma mu gihe kitazwi,leta y’u Rwanda yongeye gusaba abanyarwanda kuba batagereje undi mwanzuro

Ibi bigaragara mu itangazo rigaragara kuri Twitter ya PRIMATURE,risaba abaturage gutegereza Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020

Muri iryo tangazo PRIMATURE yagize iti “Nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi biracyabujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here