Bitunguranye Sugira Ernest yatangaje ko adashaka kugaruka muri Rayon Sports nubwo yamutijwe

0
519
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’uko bivuzwe ko Rayon Sports yongeye gutira APR FC rutahizamu Sugira Ernest, amakuru avuga ko uyu musore atiteguye kuba yakongera gukinira iyi kipe nyuma y’uko ni byo bamwemereye mbere atabibonye.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 mu Kuboza ni bwo Sugira Ernest wari usigaje umwaka n’igice muri APR FC, iyi kipe yamutije amezi 6 muri Rayon Sports.

Nyuma yo gusoza intizanyo ye, uyu musore yaganiriye n’ikipe ye ya APR FC maze imwemerera ko yakwishakira indi kipe kuko itazamukoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Rayon Sports na yo ikaba yaravuganye n’uyu musore ngo abe yabasinyira ariko ntibyakunda kuko yabasabaga miliyoni 10 nka recruitment kandi bagakemura ibibazo bafitanye cyane ko hari umwenda bamufitiye.

Amakuru avuga ko nyuma yo gucibwa aya mafaranga na Sugira, Rayon Sports yahise yandikira APR FC bayisaba ko yakongera ikabatiza uyu mukinnyi muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza.

Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru na yo yamenye ikesha umwe mu nshuti za hafi z’uyu musore ni uko Sugira Ernest atiteguye kugaruka muri Rayon Sports ngo kereka bakemuye ikabazo cya kandi bakanamuha ibyo yabasabye.

Bivugwa ko uyu musore yishyuza Rayon Sports umushahara ndetse ngo hari n’amafaranga atabonye yari yemerewe ubwo yayijyaagamo, ngo babikemuye bakanamuha ibyo yabasabye na we yiteguye kuba yakomeza gukinira iyi kipe


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here