Uko bizagenda mu gihe Kaminuza y’u Rwanda yaba itabashije gusubukura amasomo imbonankubone uyu mwaka

0
2210
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu gituma amashuri yose yaba abanza ,ayisumbuye na za kaminuza zihagarika imirimo yo kwiga.Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wuko azakomeza gusubikwa kugera muri Nzeri kugirango harebwe icyerekezo cy’icyorezo.

Nyamara mu cyumweru gishize ubwo Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yari imbere y’inteko ishingamategeko yatangaje ko Leta itaremeza igihe amashuri azasubukurwa.Ibi byatumye benshi bakeka ko amashuri ashobora gukomeza gufungwa na nyuma ya Nzeri.

Hagati aho imyiteguro irarimbanyije mu mashuri yose hitegurwa igihe baba bemerewe gusubukura uko bahangana n’ikwirakwira rya Coronavirusi.Henshi hashyizwe za kandagira ukarabe ndetse hanaategurwa uburyo abanyeshuri bajya bicara bahanye intera.

Ku munsi w’ejo abayobozi bakuru ba Kaminuza y’u Rwanda(UR) barateranye mu nama ibahuza bayobowe na Philip Cotton ,umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza.Nubwo iyi nama isanzwe iba ,ibyigirwagamo byo ntibisanzwe .Hibazwaga ikibazo gikomeye:byagenda gute UR itongeye gusubukura ibikorwa byo kwigira mu mashuri abanyeshuri barebana na mwarimu?

UR isanzwe ifite gahunda ya Iya kure izwi mu ndimi z’amahanga nka distance learning.Iyi gahunda ikoresha ikoranabuhanga ituma umunyeshuri ashobora kwigira mu rugo atiriwe ahura na mwarimu ahubwo amasoma akayahabwa biciye kuri murandasi.

Iyi gahunda nziza ariko ifite imbogamizi zayo dore ko atari abanyeshuri bose bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa babasha kubona murandasi(interineti.Hashobora kurebwa ‘blended learning’ ahanini iyi gahunda yo ikaba ikomatanya kwiga imbonankubone umunyeshuri areba mwarimu no kwiga iya kure.

Kuri ubu ntawahamya ikizaba muri Nzeri ariko ikizwi ni uko Kaminuza y’u Rwanda isa nk’iyiteguye gukomeza amasomo haba iya kure cyangwa imbona nkubone.Nkuko yabitangaje ku urubuga rwayo rwa twitter,iyi kaminuza rukumbi ya Leta iri mu myiteguro yo gusubukura imirimo ikoreshejwe buriya buryo bwavuzwe harugura.Bumwe cyangwa ubundi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here