Bizimana Djihad yatangaje byinshi nyuma yuko ahuriye mu kibuga kimwe na Neymar ubwo ikipe ye yarimaze gukina na PSG

0
743
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 nibwo ikipe ya Waasland Beveren yo mu gihugu cy’u Bubiligi yari yasuye Paris St Germain yo mu Bufaransa mu mukino wa Gicuti wagaragayemo Bizimana Djihad, Umunyarwanda usanzwe unakinira ikipe y’Igihugu Amavubi.

Mu kiganiro cyihariye Bizimana yagiranye n’ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Waasland Beveren na PSG, yatangaje uko yiyumvaga yaba mbere, mu mukino ndetse na nyuma yawo.

Bizimana yavuze ko kimwe n’abandi bakinnyi b’ikipe akinamo bari biteguye umukino wa gishuti wabahuje na PSG kandi yagerageje kwitwara neza.

Ati “Ku giti cyanjye nagerageje kwitwara neza natanze ibyo nari mfite, ni umukino twari tumaze icyumweru twitegura, wari mwiza. Sindi umukinnyi ugira ubwoba ku buryo natinya abandi bantu, mbubaha nk’ibyamamare ariko sinagiye mu kibuga nabatinye iyo uri umukinnyi ugerageza kwihesha agaciro.”

Ikijyanye no gukandagira Neymar, Bizimana yagize ati” Nabyumvaga ko ntamubabaje, gushyamirana kwabayeho ni uko abandi bakinnyi baba bamwubaha bamurinda banyereka ko ntakongera, ariko nanjye kubikora bituma abona ko nta mikino bityo ntiyongere gushaka kunkiniraho.”

Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda avuga ko yabonye uko abakinnyi ba PSG batangiye kumukinira nabi kugeza ubwo umukinnyi nka Di Maria nawe amukoreye ikosa ryatumye ahabwa ikarita y’umuhondo.

Nyuma y’umukino Bizimana avuga ko usibye Idrissa Gana Gueye baganiriye bakanahinduranya imyenda, yahuye n’abandi bakinnyi nka Tiago Silva ndetse na Neymar nyirizina baganiriye.

Ati “Gana Gueye yambwiye ko nagize umukino mwiza, Silva nawe yambwiye ko nakinnye neza, Neymar nawe yatunyuzeho ambwira ngo muvandi byoroshye byari umukino, yasekaga ahita agenda…”

Bizimana yavuze ko nyuma y’umukino akurikije ubutumwa abantu bamuhaye bamwandikira aribwo bwatumye abona ko yakinnye n’ikipe ikomeye ndetse n’abakinnyi b’ibitangaza.

Ati “Njya gukina na bo numvaga ko ari umukino urimo ibyamamare ariko nyuma yo gukina mbonye ubutumwa nahawe n’abantu banyuranye, byanyeretse agaciro k’umukino ntari nigeze ntekerezaho.”

Uyu mukinnyi wanageze aho akambara igitambaro cya kapiteni w’ikipe ye, yavuze ko yishimiye icyemezo cy’umutoza. Ati”Kapiteni yagize ikibazo aravunika mbona umutoza arambwiye ngo nambare igitambaro. Nanjye byantunguye kuko si ibintu twaganiriye ariko byanyeretse ko nanjye nshobora kuba ndi mu ba kapiteni b’ikipe kandi byanshimishije.”

Ku hazaza he muri iyi kipe, Bizimana yavuze ko nubwo nta byinshi yabivugaho ariko agifite amasezerano y’ikipe kandi akiri umukinnyi wayo kabone ko kugeza ubu hari amakipe yakomeje kugaragaza ko amwifuza ariko nta nimwe baravugana.

Bizimana ukina hagati mu kibuga yahishuye ko n’Abanyarwanda bashobora gukora ibyiza mu mupira w’Isi mu gihe bashyigikirwa ndetse bagafashwa kujya kwitoreza i Burayi bakiri bato.

Muri uyu mukino ikipe ya PSG yatsinze ibitego birindwi ku busa Waasland Beveren ikinamo Bizimana Djihad.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here