Breaking:Bitunguranye ikipe ya Gasogi united yatandukanye n’umutoza Cassa adakinnye umukino n’umwe wa Shampiyona

0
215
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikipe ya Gasogi United yatandukanye n’uwari umutoza mukuru wayo Cassa Mbungo. Bivugwa ko bapfuye kuba uyu mutoza atumvikanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe, mu gihe Kakooza Nkuliza Charles uyiyobora we yavuze ko uyu mugabo akiri umutoza wabo mu buryo bw’amategeko.

Cassa Mbungo yatandukanye na Gasogi

Tariki ya 3 Nyakanga 2020, ubuyobozi bwa Gasogi United bwerekanye Cassa Mbungo André nk’umutoza mushya uzatoza iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

Gusa Rigoga Ruth umwe mu banyamakuru ba siporo mu Rwanda unakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yatangaje ko uyu mutoza Cassa Mbungo André yatandukanye na Gasogi United nyuma y’uko uyu mutoza atumvikanye n’ubuyobozi bw’ikipe.

Cassa amaze amezi ane muri Gasogi United, aho yayifashije mu igura ry’abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino uzatangira tariki ya 04 Ukuboza 2020.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yahakanye aya makuru mu kiganiro yagiranye na B&B FM avuga ko Cassa Mbungu akiri umutoza w’iyi kipe imbere y’amategeko.

Ati “Mu buryo bwemewe n’amategeko, Cassa Mbungo André ni umutoza wa Gasogi United.”

Cassa Mbungo André amaze gutoza amakipe atandukanye mu Rwanda arimo ikipe y’abato ya APR FC (1998-2000), AS Kigali yatoje kuva mu mwaka wa 2004 kugeza muri 2007.

Yatoje kandi Kiyovu Sports (2017-2019), kuva muri 2009 -2011 yatozaga SEC Academy, muri 2011-2014 yatozaga As Kigali ayihesha n’igikombe cy’amahoro.

Hagati ya 2015 na 2017 yagarutse muri Police FC yanyuzemo mbere yo kujya muri SEC, na yo ayihesha igikombe cy’Amahoro n’irushanwa ry’Agaciro.

Uyu mutoza wanatoje AFC Leopards yo muri Kenya, yayisezeye mu mwaka ushize ubwo yavugaga ko yari imaze igihe itamuhemba kubera ibibazo by’amikoro byari biri muri iriya kipe.

Src:umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here