Breaking:Umunyabigwi Diego Maradona yitabye Imana ku myaka 60 azize uburwayi

0
514
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

twitter sharing button
whatsapp sharing button
sharethis sharing button

Umunya-argentine ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yitabye Imana azize indwara y’ubuhumekero, byamuviriyemo kubura umwuka, birangira yitabye imana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo nibwo inkuru y’urupfu rwa Maradona yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Argentine.

Ku wa mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Maradona yajyanywe mu bitaro bya Buenos Aires biherereye mu murwa mukuru wa Argentina, aho yari afite ikibazo cyo kubura amaraso ahagije n’amazi mu mubiri ku buryo bukabije, kubera ikibyimba yari afite ku bwonko.

Maradona yashakiwe umuganga wihariye wo kumwitaho witwa Leopoldo Luque, ari nawe wamubaze icyo kibyimba, byose bigenda neza, akaba yari yaratangaje ko vuba aza kuba yakize.

Uyu wabaye umukinnyi ukomeye muri ruhago ku Isi, yabazwe mu ijoro ryo ku wa kabiri n’uyu muganga usanzwe ari inzobere mu kubaga imitsi, iki gikorwa kikaba cyamaze iminota hafi 80.

Maradona wafashije Argentina kwegukana igikombe cy’Isi mu 1986,akanakora amateka akomeye muri Napoli yo mu Butaliyani,atabarutse ku myaka 60 y’amavuko azize uburwayi.

Maradona yafashije Argentine kwegukana igikombe cy’Isi mu 1986


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here