Bruce Melody yasinye amasezerano y’agahigo ya miliyoni 50 yo kwamamaza.

0
336
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuhanzi Bruce Melody usanzwe yitwa Itahiwacu Bruce amaze gusinya amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cy’uruganda Brok.

Aya masezerani ahagaze miliyoni 50 z’amanyarwanda nkuko bigaragara kuri sheki yahawe aje nyuma y’akazi gakomeye uyu muhanzi yakoze.

Melody amaze igihe kinini asohora ndirimbo zikamamara nka Katerina ,Ntiza yafatanyije na Mr.Kagame ndetse niheruka gusohoka vuba yitwa Saa moya.

Nyamara hari abavuga ko izi ndirimbo za Melody zuzuyemo ibishegu aho bamunenga gutandukira umurongo yatangiriyeho aririmba.

Ntiharamenyakana igihe aya masezerani azarangirira gusa ni intambwe nziza itewe kuri Muzika Nyarwanda yahoze ivugwamo ibibazo by’amikoro.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here