Bugesera: Abantu 40 banyoye ku bushera bajyanwa kwa muganga bamerewe nabi cyane.

0
147
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abaturage bagera kuri mirongo ine bo mu Midugudu ya Kiruhura na Kagomasi yo mu Kagari ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera bahumanyijwe n’ubushera banyoye ku muturage, bari bamaze kumukorera umuganda wo kumwubakira na we arabazimana.

Amakuru avuga ko bakinywa buriya bushera (Umusururu) ku wa mbere tariki ya 15 Kamena 2020 butahise bubagiraho ingaruka ahubwo, ku wa kabiri nibwo bose bajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Gashora baribwa mu nda, banacibwamo ndetse hakaba n’abatakaga umutwe, abarembye 18 bahita bajyanwa ku Bitaro.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashora, Habimana Landouard yabibwiye Umuseke dukesha iyi nkuru. Yagize ati “Twarahageze dusanga ni ibintu bikomeye, bafashwe baribwa mu nda bacibwamo, hari abaribwaga umutwe, 18 duhita tubohereza ku Bitaro.”

Uyu muyobozi avuga ko abari bari kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima ayoboye ari 22 basezerewe, naho abanjyanywe ku Bitaro barakitabwaho n’Abaganga.

Umuyobozi w’Ibitaro bya EDEPR Nyamata, Dr Rutagengwa William yabwiye Umuseke ko icyo bari gukora ari ukuvura abarwayi naho ngo icyaba cyahumanyije ubushera banyoye ntibahita bakimenya, ibyo bitaro ngo ntibifite ubushobozi bwo kubipima.

Ati ”Kumenya ko hari uwaburoze ntabwo twapfa kubimenya, kuko bisaba kubimenyesha RIB bikajya gupimirwa ahabugenewe, ariko ibyabaye kuri bariya baturage bisanzwe bibaho.”

Nubwo hataramenyekana icyatumye buriya bushera bugwa nabi ababunyoye, harakekwa ko amasaka (amamera) bakoresheje yari afite ikibazo kuko n’undi wayaguze kuri uriya muturage wakorewe umuganda akengamo ubushera na we bwamuguye nabi.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Bugesera butanga ikizere ko bariya baturage bose bashobora gukira bagasubira mu ngo zabo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here