Bugesera: Abaturage barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abanyerondo babaziza kuva mu rugo

0
269
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri kino gihe leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko ryo kuguma mu rugo kubaturarwanda, hirya no hino hagenda humvikana ibikorwa bitari byiza aho abaturage bakubitwa n’abashinzwe umutekano babaziza ko barenze kumabwiriza yashyizweho.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama, baravuga ko babangamiwe no guhora bakubitwa n’abanyerondo b’umwuga ku bufatanye n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze bitwaje gahunda yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi. Ngo ubahaye ruswa ntibamukubita.

Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko abaturage baba bari guhwiturwa, gusa umurenge wa Nyamata wo ukemeza ko ugiye gukurikirana iki kibazo mu buryo bwihuse.

Umubyeyi w’abana 3 utuye mu mudugudu wa Kagoma II mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama ya Bugesera yeretse umunyamakuru wa Radio 1 na tv 1 dukesha iyi nkuru amatako ye ndetse akazamura ashaka no kumwereka ibindi bice by’umubiri avuga ko byaboze bitewe n’inkoni yakubiswe n’abanyerondo b’umwuga ku bufatanye n’umuyobozi w’umudugudu nyuma yuko bamutangiriye mu nzira agiye kugura ikibiriti ngo atekere abana be. Ni ikibazo ahuriyeho n’abandi baturage benshi bo muri aka kagari.

Imibyimba y’inKoni yakubiswe n’abashinzwe umutekano ( SOURCE:https://radiotv1.rw)

Aba bose bavuga ko bari gukubitwa ku mabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi bw’akagari ka Kibungo bigashyirwa mu bikorwa n’abanyerondo bakuriwe n’uwitwa NTAWIHEBA Jacques n’umukuru w’umudugudu witwa UWAMUNGU Germaine. Barasaba ko kuyobozwa inkoni byahagarara, abagizweho ingaruka n’izi nkoni bakavuzwa ndetse urwego rushinzwe iperereza rukamanuka rukabegera kuko bamwe batakibasha kuva mu rugo kubera ubumuga.

Umuyobozi w’umurenge wa Ntarama Madame UWAMUGIRA Martha we avuga ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma umuturage akubitwa akemeza ko nibigaragara ko hari uruhare abashyirwa mu majwi babigizemo nta kabuza bazabihanirwa.

Ingingo y’121 y’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha Ku buryo iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 FRW ariko atarenze 1 000 000 Frw.

Gusohoka mu rugo ugiye mu bintu byihutirwa nko guhaha ibyo kurya cyangwa kwivuza n’ibindi byingenzi biremewe ariko ukabikora wigengesera wirinda kwegera abandi nibuze ugasigamo intera ya metero imwe kandi ukibuka kugenda wambaye agapfuka munwa.

ISOKO Y’INKURU: radiotv1.rw


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here