Burundi: Abagore bafatiwe ingamba nshya ndetse abazirengaho bagahanwa bikomeye.

0
99
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihugu cy’u Burundi abagore bategetswe kugera mu ngo zabo bitarenze saa mbiri z’ijoro.

Hashize iminsi bigaraga ko abagore batagira akanya ko kwita ku ngo zabo mu gihugu cy’u Burundi ndetse bagakabya ku masaha yo gutaha.

Ibi byatumye umuyobozi wa Komini ya Ruhororo, Mamert Birukundi ategeka ko abagore bagomba kuba bageze mu rugo bitarenze saa mbiri z’ijoro bitaba ibyo bagahanwa n’amategeko.

UBM News itangaza ko iki cyemezo cyafashwe nyuma nanone y’aho bigaragaye ko abaturage cyane abagore basigaye bamara amasaha menshi mu kabari, bakibagirwa inshingano zo kwita ku ngo zabo.

Birukundi (umugore mugenzi wabo) yavuze ko umugore uzafatwa ataragera mu rugo saa mbiri azahanwa n’amategeko ndetse yibutsa ko gufungura utubari ari saa saba z’amanywa.

Ibi kandi ntibyavuzweho rumwe n’abaharanira uburenganzira bw’agore muri iki gihugu, aho bagaragaza ko iki cyemezo ari ugu kandamiza abagore.

Uyu muryango uharanira uburenganzira bw’abagore uvugako iki cyemezo cyaba kireba ingeri zose hatibanzwe ku bagore gusa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here