Burundi: Abarimu 2 batawe muri yombi bazira gusambanya abana bigisha barimo uw’imyaka 8

0
587
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umwarimu witwa Eric Barutwanayo w’imyaka 22, wigishaga muri École maternelle Catholique yo mu gace kirwa Ngagara II, yahengereye abana aha amasomo y’inyongera [cours] barimo kwiga,yegera umwe muri bo w’imyaka 8 amujyana mu kindi cyumba, amufata ku ngufu.

Uyu mwana ageze i muhira, yabwiye ababyeyi be ibyo yakorewe na mwarimu byose, bahita bihutira kubibwira polisi, imuta muri yombiUndi mwarimu witwa Jean Claude Ndabarushimana w’imyaka 31, wigishaga kuri Lycée du Lac Tanganyika nawe yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya umwana w’umukobwa yigishaga.

Uyu mwarimu ngo yamaze iminsi agerageza gushuka uyu mukobwa w’imyaka 18 yigisha,akamubera ibanga nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bugufi yagiye amwoherereza kuri telefoni polisi yabonye.

Uyu mwarimu abonye ko uyu mukobwa amubereye ibamba,yahimbye uburyo kwo kumuta mu mutego,amutumira mu nama yitwa “Comité de mariage” iwe mu rugo.

Uyu munyeshuri ngo ntiyatahuye ko ari umutego,yahise yemera ubutumire bw’uyu mwarimu Jean Claude,ageze mu rugo rwe amufata ku ngufu.Uyu mukobwa ngo akimara gufatwa ku ngufu yabanje kubigira ibanga gusa nyuma yaje kwigira inama ajya kurega uyu mwarimu kuri polisi atabwa muri yombi.

Mu gitabo gikubiyemo amategeko Mpanabyaha mu Burundi,gufata ku ngufu umwana ari munsi cyangwa ufite imyaka 18 bihanishwa gufungwa imyaka hagati ya 15 na 25, hamwe n’ihazabu iri hagati ya 50.000 na 200.000 Fbu.

Gufata ku ngufu umwana Uri munsi y’imyaka 12 bihanishwa gufungwa ubuzima bwose.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here