Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yategetse ko abayobozi berekana imitungo

0
63
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye,avuga ko Abategetsi bose bategetswe kuvuga ubutunzi bwabo bwose mu rwego yo kurwanya ruswa ivugwa cyane muri iki gihugu.

Perezida Ndayishimiye yasabye abayobozi bose kugaragaza imitungo bafite mbere yo kwinjira mu kazi kugira ngo bizorohe kubagenzura ko batarya ruswa.

Bamwe mu Barundi bashimye izi ngamba bavuga ko zigiye kuzajya zituma bamwe batinya kunyereza umutungo wa Leta cyane ko ufashwe arya ruswa ahita yirukanwa ku kazi,akanafungwa.

Perezida Ndayishimiye akimara kurahira yavuze ko kimwe mu bibazo agiye guhangana nabyo ruswa ivugwa cyane mu buyobozi ndetse ahita ashyiraho ingamba zitandukanye

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ngo hagiye gushyirwaho udusanduku tw’ibitekerezo dushyirwamo amabaruwa agaragaza abarya ruswa ndetse ngo tuzajya dufungurwa n’intumwa ye gusa.

Yagize ati “Kubera twabonye ko abatari bake batinya kudomako urutoke indongozi zihemukira abenegihugu, ubu bwa vuba tugiye gushira ku migwa mikuru y’amakomine, agasandugu bazoshiramwo ivyipfuzo n’ibirego mw’ibanga, kazohora kugurugwa n’intumwa yanje gusa.”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here