Burundi :Prezida Evariste Ndayishimiye yashyizeho ingamba zikarishye zo kurandura Coronavirus burundu mu Burundi

0
242
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu ijambo yashikirije aho yarahizaga abagize guverinoma nshya aheruka gushyiraho, umukuru w’igihugu cy’u Burundi yatangaje ingingo zikomeye zigamije kurwanya coronavirus kugeza nta murwayi uzaba akigaragara muri iki gihugu.

Mu ijambo rirenga gato iminota mirongo itanu, Prezida Evariste yanavuze cyane ku kibazo cya ruswa igaragara muri iki gihugu, avuga ko na yo igiye kurwanywa ku buryo bukomeye.

Hari mu ngoro y’inama nshingamategeko, ahari hakoraniye abatumirwa batandukanye barimo abayobozi batandukanye mu Burundi hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu.

Nyuma yo kurahira kw’abaminisitiri bashya bagize leta, Prezida Evariste Ndayishimiye yahise afata ijambo aho yabahamagariye guhitaa batangira imirimo yabo.

Kurwanya icyorezo cya coronavirus

U Burundi ni kimwe mu bihugu bicye aho nta mategeko afatika ariho agamije kurwanya icyorezo cya coronavirus, bikaba ndetse byaratumye bunengwa cyane n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga n’itegamiye kuri leta.

Kutabona kimwe ikibazo cya coronavirus, kwatumye u Burundi bwirukana igitaraganya bari bahagarariye ishirahamwe ryita k’ubuzima ku isi ,OMS.

Ni kenshi abayobozi b’u Burundi bagiye bumvikana babwira abaturage babo ko Imana ari yo yonyine izabarinda Coronavirus.

Gusa ariko mur iyi minsi imibare y’abanduye Covid-19, n’ubwo bidakabijemu Burundi,ikomeza kwiyongera.

Mu ijambo ry’uyu unsi, Prezida Evariste yabaye nk’utangaza intangiriro y’urugamba rudasanzwe kuri coronavirus, yise umwanzi ukomeye.

Perezida Evariste Ndayishimiye watangije intambara kuri coronvirus

Yavuze ko imbaraga zajyaga zikoreshwa mu kurinda umutekano, zigiye no gukoreshwa kuri coronavirus ngo kuko nayo ari umwanzi.

Yatangaje ingingo zitandukany, harimo, gushyiraho gahunda z’uburyo bwo kwimakaza isuku ku banyagihugu.

Yagize ati: “Dusabye umurundi wese, hamwe n’umunyamahanga uri muri iki gihugu guhaguruka kuko ubuzima ari ingenzi,kandi ko kubusigasira ari intego ya buri wese.

“Mbere na mbere mu kurwanya iki cyorezo,buri umwe wese afate ingingo zimwerekeye abona ko zatuma atandura cyangwa ngo yanduze mugenzi we.

Ntawukubwirije,ibwirize wowe ubwawe, ukurikize amategeko yose minisiteri bujejwey’ubuzima iza gushyiraho cyane cyane mu gihe uri ahantu hahurirabantu benshi.”

Mu kworohereza abanyagihugu baciye bugufi kwitwararik ku isuku, Prezida Ndayishimiye yavuze ko igiciro cy’isabune kigabanyijweho 50%, abwira abacuruzi ko asigaye leta izajya iyishyurira umuturage.

Mu migi kandi perezida Ndayishimiye yavuze ko igiciro cy’amazi kizagabanywa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here