Burundi: Yves Mbonabucya wakiniye Rayon Sports yitabye imana azize Covid-19

0
3654
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umukinnyi ukomoka mugihugu cy’uburundi akaba yarahoze ari myugariro w’amakipe y’abacyebab’ibihe byose mu Rwanda ariyo Rayon Sports na Kiyovu SC witwa Yves Mbonabucya, yatabarutse azize Covid19 nyuma yo kwandura Coronavirus.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata nibwo Yves Mbonabucya yaguye mu bitaro nyuma y’iminsi arwariye iwabo mu Burundi.

Myugariro Yves Mbonabucya, yazamukiye mu ikipe y’abato ya Kiyovu Sport mu mwaka wa 1997-1998, ubwo yatozwaga na Sogonya Hamiss (Cyishi).

Kiyovu Sport yayimazemo imyaka ibiri, Rayon Sports FC ihita imugura mu mwaka wa 1999 ubwo iyi kipe yatozwaga na Raoul Shungu, naho ahakina umwaka umwe gusa, aza kugira ikibazo cy’imvune bimuviraho guhagarika ruhago akiri muto.

Yves Mbonabucya apfuye afite imyaka 37 y’amavuko, bivugwa ko azize Covid-19, ariko Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi ntacyo iratangaza ku rupfu rwe.

Uyu abaye umuntu wa kabiri uzwi mu gihugu cy’Uburundi uhitanywe na Covid19 nyuma y’umuhanzi wakunzwe cyane muri aka karere k’ibiyaga bigari Willy Léonard Niyomwungere waraye uhitanwe n’iki cyorezo muri Malawi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here