Burundi:Bitunguranye urukiko rwemeje ko Evariste Ndayishimiye ahita arahirira kuyobora igihugu, nta nzibacyuho ibayeho.

0
260
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urukiko rushinzwe iyubahirizwa ry’itegeko nshinga mu Burundi rimaze kwemeza ko Evariste Ndayishimiye, uherutse gutorwa, aba umukuru w’igihugu cy’Uburundi,nta nzibacyuho ibayeho.

Hakurikijwe ibiri mu itegeko nshingam Abarundi benshi ndetse n’amahanga bari biteze ko Bwana Nyabenda wayoboraga Sena ari we wagombaga kuba yicaye mu ntebe y’umukuru w’igihugu mu gihe cy’amezi 2,agategura ihererekanyabubasha na perezida watowe n’Abarundi,Bwana Evariste Ndayishimiye.

Gusa uyu munsi,urukiko rutangaje ko Bwana Ndayishimiye ateganyijwe kurahirira umwanya w’umukuru w’igihugu mu gihe cya vuba . Urwo rukiko rwari rwiyambajwe na Leta ejo ku wa kane kugira ngo ifate umwanzuro wo gusimbura Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana.

Ndayishimiye na Madamu we

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here