Burundi:Ishyaka CNL ryatangaje ko ritsinze amatora

3
692
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuvugizi w’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa, Aime Magera amaze gutangaza ko bashingiye ku nyandiko mvugo bafite zerekana amajwi umukandida w’ishyaka rya CNL Inyangamugayo rya  Agathon Rwasa akaba ari nawe umuvugira avuga ko uwo avugira yatsinze amatora akaba yabonye amajwi 62 ku ijana mu ntara 11 bamaze kubonera amajwi yabaruwe ku ntara 19 zigize igihugu cy ‘u Burundi.

Amakuru dukesha umunyamakuru yikurikirana uko amajwi abarurwa uri mu ntara ya Bujumbura yavuze ko Agathon Rwasa wa CNL amaze kugira amajwi menshi agaragaza ko hari ikizere cyatuma hizerwa ibyatangajwe n’umuvugizi wa Agathon Rwasa akomeza avuga ko intara 11 arizo Cibitoki, Kayanza, Ngozi, Gitega, Kirundo, Bujumbura y’icyaro, Bujumbura y’umujyi, Rumonge, Makamba, Rutana na Muyinga

Dore uko kubara amajwi byari byifashe mu duce dutandukanye tw’igihugu

Mu ntara ya Bubanza na Karuzi amajwi amaze kubarurwa yerekana ko Gen Evariste Ndayishimiye wa CNDD FDD amaze kubona amajwi 52 ku ijana, Agathon Rwasa amajwi 35 ku ijana, Sindimwo Gaston wa Uprona amaze kubona amajwi 2 ku ijana n’aho Past Nahimana Diedonnne wigenga amaze kubonamo amajwi 5  ku ijana, KIRA Burundi amajwi 3 ku ijana abandi bakandida batatu basigaye bose bafite 3 ku ijana .

Agathon Rwasa ejo amaze gutora yahamagariye abamushyigikiye kurindira amajwi avuye mu matora kandi anenga bikomeye Leta yaciye imirongo ya interinete ku baturage ko ari ukubangamira uburenganzira bwabo bwo guhanahana amakuru, ibi yabivuze nyuma y’uko mu gihugu cy’u Burundi imbuga nkoranyambaga zose zari zafunzwe kugeza uyu munsi.

Ikindi Agathon Rwasa yanenze ni uburyo abamuhagarariye mu biro bitandukanye by’amatora bari bari gutotezwa ndetse no gufungwa kugera n’aho yasabye y’uko banamwemerera akabasimbuza ariko ntiyabyemererwa, kugera kuri uyu munsi hamaze gufungwa abanywanyi ba CNL 37 bari bahagarariye iri shyaka nk’indorerezi, mu gitondo cyo kuri uyu munsi hafunzwe 7 bo mu Ntara ya Kayanza bashinjwa kuba bavuye muri misa bagashaka gutangaza ibyavuye mu matora naho undi umwe wo mu ntara ya Kayanza yaciwe ihazabu y’amafaranga y’uBurundi ibihumbi magana abiri n’urukiko rwa Rango ngo kubera kubangamira ibikorwa by’amatora


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

3 COMMENTS

  1. Haaa mwihenze cg se uwabibabwiye niwe wabajenze: ayo 62% ni ayo yagize mucyumba cy’itora kimwe kiri mu ngagara!!!

    Mitegereza ibyo CENI Itangaza

  2. Haaa mwihenze cg se uwabibabwiye niwe wabajenze: ayo 62% ni ayo yagize mucyumba cy’itora kimwe kiri mu ngagara!!!

    Mitegereza ibyo CENI Itangaza

  3. Haaa mwihenze cg se uwabibabwiye niwe wabajenze: ayo 62% ni ayo yagize mucyumba cy’itora kimwe kiri mu ngagara!!!

    Mitegereza ibyo CENI Itangaza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here