Burundi:Ndayishimiye Evariste wo mu ishyaka CNDD-FDD ni we uri imbere mu majwi yatangajwe,CNL iravuga ko habayeho kwiba amajwi

0
391
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu ntangiriro ziki cyumweru abaturage bo mu gihugu cy’u Burundi bazindukiye mu matora yo kwitorera umukuru w’igihugu.Kuri ubu hatangajwe ibyavuye mu matora by’agateganyo,doreko abantu bari bategereje ko ku wambere cyangwa kuwa kabiri aribwo amajwi ya nyayo azatangarizwa. Gusa mu ijoro ryacyeye hatangajwe ibimaze kuboneka mu majwi yabazwe, umukandida wa CNDD-FDD Evarisite NDAYISHIMIYE ni we uri imbere, ibi byamaganwe n’ishyaka CNL.

Ndayishimiye Evariste ari kumwe n’umugore we bagiye gutora

Nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko huriro ry’ibitangazamakuru muri aya matora – rikuriwe na leta – ryatangaje ibyavuye mu matora ku biro byo ku rwego rw’amakomine y’u Burundi bigera kuri 12% byari bimaze kubarwa.Ku mwanya w’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye, umukandida wa CNDD – FDD, ari imbere n’amajwi hafi 80% mu gihe uwo bahanganye cyane Agathon Rwasa afite hafi 20%.

Ibi byamaganywe n’ishyaka CNL rivuga ko hari kuba ibikorwa byo kwibira amajwi umukandida wa CNDD-FDD.Ku rubuga rwa Twitter, ishyaka CNL ritanga urugero ko mu ntara ya Muramvya muri komine Bukeye ihuriro ry’ibitangazamakuru ryatangaje amajwi arimo amahimbano.CNL ivuga ko ku biro by’itora 119 muri iyo komine abantu 31,483 aribo biyandikishije ko bazatora, ariko hatangajwe amajwi y’abantu 35,216 batoye ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Amatora amaze kurangira kuwa gatatu, ishyaka CNL ryavuze ko habaye ibikorwa birimo; gutora kenshi, gutorera abapfuye n’impunzi, guhimba ibyangombwa by’abatumwe gutorera abandi, gufunga abarihagarariye ku biro by’amatora n’ibindi rivuga ko bigamije kwibira amajwi ishyaka riri ku butegetsi.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora ntacyo iratangaza ku bivugwa n’ishyaka CNL, gusa uyikuriye Pierre-Claver Kazihise ejo yasabye abari kubara amajwi kubikora neza ngo ibizovamo ntibitere amahari.

Biteganyijwe ko amajwi y’ibyavuye mu matora akomeza kubarirwa ku rwego rw’amakomine, nyuma akoherezwa ku rwego rw’intara mbere y’uko ibyavuye mu matora ku rwego rw’igihugu by’agateganyo bitangazwa kuwa mbere cyangwa kuwa kabiri.

Isoko y’inkuru:bbc.com


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here