Burundi:Perezida Nkurunziza yaba arwariye bikomeye mu bitaro.

0
244
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuva mu ijoro ryo ku cyumweru haravugwa amakuru atandukanye ku buzima bw’umukuru w’igihugu mu Burundi, gusa kugeza ubu inzego zishinzwe gutangaza amakuru ntacyo zirabivugaho.

Biravugwa ko Perezida Petero Nkurunziza ari kuvurirwa mu bitaro bya Karusi, bimwe mu bitaro bikomeye biri hagati mu gihugu hafi y’umurwa mukuru, Gitega.

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru,yabajije ibiro by’umukuru w’igihugu niba ibivugwa ari ukuri, ntibabihakanye cyangwa ngo babyemeze.

Jean Claude Karerwa, umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu yabwiyeuwo munyamakuru kandi ko ari kujya i Karusi nyuma aza kugira icyo atangaza.

Undi munyamakuru utifuje gutangazwa wari mu ntara ya Karusi yabwiye igitangazamakuru mpuzamahanga, BBC ko ku bitaro byaho biboneka ko hariyo umurwayi ukomeye abantu bose bataramenya.

Avuga ko kuri ibi bitaro kuva ejo ku cyumweru ibintu byahindutse mu buryo bugaragara, ko umutekano wakajijwe hafi y’ibitaro n’ingendo z’abajyayo ziri kugabanywa.

Kugeza ubu ababishinzwe ntibaremeza niba ari Perezida w’u Burundi urwariye muri ibi bitaro n’icyo yaba arwaye cyangwa se ari undi muntu.

Perezida Pierre Nkurunziza kuwa gatandatu yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida nk’uko bivugwa na radio televiziyo ya leta.

Tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu, umugore wa Bwana Nkurunziza, Madamu Denise Nkurunziza yajyanywe i Nairobi aho ari kuvurirwa, amakuru arambuye ku magara ye ntabwo yatangajwe n’inzego zibishinzwe.

src:BBC


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here