Bwa mbere, abahanga bakoze ikiremwa kigizwe n’umuntu n’inkende

0
428
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abashakashatsi mu bya siyansi mu gihugu cy’ubushinwa bakoze ikiremwamuntu kigizwe n’ibice by’umuntu uvanze n’inkende.

Aba bashakashatsi bakoze iki kiremwa bagamije kureba uburyo bazajya bakora insimburangingo zizajya zihabwa abantu ariko hifashishijwe inyamanswa bavuze ko kurema iki kiremwa ari intambwe ikomeye . Bakaba barahisemo gukomeza ubu bushakashatsi bifashishije izi nyamaswa zifitanye isano n’abantu.

Aba bavuga ko bafashe uturemangingo fatizo tw’abantu ( stem cells ) dufite ububasha bwo kurema utundi turemangingo mu mubiri w’inkende.

Ku ikubitiro bashakaga ko utu turemangingo tuzajya dukoresha ibice by’umubiri bifasha mu gukura k’umuntu , bagitangira bakekaga ko utwo turemangingo tw’abantu tuzirukankira mu bwonko bityo icyo kiremwa kikazavuka ari umuntu aho kuba ikindi bifuzaga.

Uwitwa Angel Raya umwe mu bashakashatsi ukomoka Barcelona muri espanye yavuze ko guhuza uturemangingo tubiri duturutse mu biremwa bibiri byagoranye ndetse byahuye n’imbogamizi nyinshi .

Aba bashakashatsi bigeze no gukora ikiremwa kirimo ibice by’umuntu ndetse n’ingurube bavuze ko bazakomeza ubushakashatsi ku buryo bizageraho bagakora n’ikindi kiremwa kivanze ku kindi ni ukuvuga ko bashobora kuzahuza inkende n’ingagi kugira ngo bazarebe uko bizagenda.

Ubushakashatsi bukorerwa ku bantu n’inyamaswa bugenda bwiyongera cyane ku isi , abantu benshi bavuga ko akenshi bukorwa ariko bugahitana ubuzima bw’abantu baba bifashishijwe muri ubwo bushakashatsi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here