Byabagamba ati “murabona ndi umujura wiba utuntu tw’amafuti koko?”

0
174
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

  • Ati “Natunguwe no kubona Umushinjacyaha agambana n’Umucamanza kugira ngo mfungwe”
  • Ngo ibi aregwa byagombaga gukemukira muri gereza afungiyemo aho kujya mu nkiko

Tom Byabagamba wigeze kuyobora ingabo zirinda umukuru w’igihugu ubu ufungiye ibyaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, uyu munsi yatangiye kwiregura ku cyaha cy’ubujura bwa Telephone akekwaho kwibira mu rukiko ubwo yaburanaga ubujurire. Yiregura ahakana icyaha yagize ati “murabona ndi umujura wiba utuntu duto tw’amafuti koko?”

Uyu mugabo wahoze ari umwe mu basirikare bakomeye mu Rwanda, mu iburanisha riheruka yari yihannye umucamanza  bituma urubanza rusubikwa.

Uyu munsi ubwo rwasubukurwaga, Umucamanza yavuze ko urukiko rwasuzumye ubu bwihane, rugasanga bufite ishingiro, ahita ategeka ko urubanza rukomereza aho rwari rugeze.

Muri iri buranisha ryabaye hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga, Byabagamba ari aho afungiye kuri gereza ya Gisirikare i Kanombe, Ubushinjacyaha bwahise bukomeza gusobanura imikorere ya kiriya cyaha bukurikiranyeho Byabagamba.

Ubushinjacyaha bwakunze kuvuga ko iriya telephone yo mu bwoko bwa Samsung n’indahuzo yayo byibwe na Byabagamba ubwo yajyaga kuburana mu bujurire bwe, bwavuze ko bamushinja iki cyaha bashingiye ku buhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye barimo n’abasirikare bagiye kumusaka bakamusanga iriya telephone.

Buvuga ko Byabagamba yibye iriya telephone agira ngo azayikoreshe mu mugambi wo gutoroka ariko akaza kubifatanwa ataragera ku mugambi we.

Byabagamba wahawe umwanya wo kwisobanura kuri iki cyaha, yavuze ko iki cyaha ari igihimbano. Ati “Igitangaje ni ukuntu nabonye urwego ruhimbira umuntu icyaha kitabayeho.”

Yakomeje agira ati “Natunguwe no kubona Umushinjacyaha agambana n’Umucamanza kugira ngo mfungwe, ni agahomamunwa.”

Byabagamba n’ubundi wakunze kuburana ahakana ibyaha ndetse agakunda kuvuga ko ibyaha aregwa yabigeretsweho ariko ngo agatungurwa no kuba Urukiko rwarabyemeraga.

Uyu mugabo wakunze kuvuga ko azira kuba afite bene wabo bari muri RNC irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yavuze ko ngo n’iki kirego cy’ubujura yakigeretsweho n’ubushinjacyaha nk’uko ngo bwamugeretseho ibindi afungiye.

Ati “Njye maze no kubabarira kuko niba ibyo arimo (Umushinjacyaha) ari akazi, atabikoze yabura akazi.”

Byabagamba yabwiye urukiko ko yatunguwe no kumva ibyo aregwa biri mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda n’ibyo hanze ijambo kw’ijambo ataranaregerwa urukiko.

Yakomeje avuga ko icyaha yakoze ubundi mu buryo bw’amategeko byari gukemurwa n’urwego rumufunze bitari ngombwa ko ajyanwa mu nkiko.

Byabagamba yavuze ko gucomokora Telephone ubwabyo bitagize icyaha, ati “ni he mwigeze mwakira ikirego cy’umuntu wababwiye ko yibwe Telephone ye hari ahantu hakwibwa ntihatangwe icyo kirego cy’ubujura.”

Avuga ko Ubushinjacyaha buvuga ko yibye Telephone nyamara nyirayo atabizi, ati “Ibyo Ubushinjacyaha bwavuze byo gutwara Telephone nyirayo atabizi ni ikinyoma kuko ntacyo Ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ibyo bintu kuko nta n’ikirego bwakiriye cy’umuntu wibwe Telephone.”

Tom Byabagamba yabwiye urukiko ko ubwo RIB yazaga kugenza icyaha cyo gutunga Telephone muri Gereza atabyemerewe yahise ababwira ko agize amahirwe bakaza aho afungiye kuko yashakaga kubagezaho akarengane ko kuba afungiye mu kato kuva muri 2014.

Gusa ngo ubwo yabagezagaho iki kibazo, Abagenzacyaha bamubwiye ko ibyo bitabareba.

Yagize ati “Mucamanza ibyo nkorerwa ni byo bigize icyaha, ntabwo bashatse kubyumva ahubwo bumvishe ibitagize icyaha baba ari byo baha agaciro.”

Gusa Umucamanza yahise amubwira ko atagomba kurenga imbibi z’ikiri kuburanwa, amusubiza ko  iyo agize amahirwe akabona umucamanza ahita amubwira ibi yita ibyaha ari gukorerwa byo gufungirwa mu kato.

Imvura yazamuye impaka

Ubwo Tom Byabagamba yari akomeje kwisobanura ku mikorere y’icyaha cy’ubujura akekwaho, imvura yaje kugwa ahita asaba Urukiko kuba rusubitse iburanisha ngo kuko atumvikanaga n’Umucamanza dore ko yaburanaga hifashijwe ikoranabuhanga.

Umucamanza ntiyanyuzwe n’iki kifuzo cy’uregwa, ahita amubaza ati “Imvura iri kugwa se ikakunyagira ko uri mu nzu.”

Tom Byabagamba asubiza agira ati “Ntabwo iri kunyagira ariko ntabwo mbumva pe.” Umucamanza nawe yongera kumubaza agira ati “Ko ibyo turi kuvugana uri kubyumba kuburana ni byo tutumva?”

Ubushinjacyaha bwahise busaba ijambo, buvuga ko ibiri gukorwa na Tom Byabagamba ari ugutinza iburanisha ku bushake kuko bwo bwari buri kumva neza.

Gusa uregwa n’abamwunganira bahise baceceka hashira iminota 15, aho imvura ihitukiye Byabagamba akomeza kwiregura.

Src:Umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here