Byagaragaye ko Coronavirusi itaturutse mu Bushinwa.Dore igihugu yakomotsemo n’uko yakwijwe isi yose.

1
2015
Southwood Plumbing jetting at a Retirement home in Milbrae, CA. photo by Jason Doiy ©2011 All Rights Reserved
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Iyi virusi yo mu bwoko bwa SARS-coV-2 itera icyorezo cya Covid-19 byamaze kugaragara ko ishobora kuba itaraturutse mu Bushinwa nkuko byakwirakwijwe.

Umuhanga mu by’indwara w’umwongereza watahuye iyi virusi yayisanze mu bice byinshi by’isi mbere cyane yuko icyorezo cya Covid-19 kibasira isi kandi uturemangingo fatizo tw’iyi virusi twabayeho imyaka ibihumbi.

Dr.Tom Jefferson yatangarije The Telegraph ko ubu bwoko bwa virusi bwari busanzwe buriho ariko businziriye noneho kubera icyanya burimo burakanguka.

Uyu muhanga ukorera muri Kaminuza ya Oxford avuga ko kimwe mu bishobora gutera gukanguka kwa virusi harimo ubucucike bw’abantu ndetse n’ibidukikije.

Hari ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko iyi virusi yatangiye gukura mu myaka 60,000 ishize .Iyi virusi kandi yagiye igaragara mu bizenga by’amazi y’ibiziba muri Barcelona ndetse no mu mugi w’Ubutaliyani wa Torino.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko amahirwe y’uko Coronavirus yaba ifite inkomoko mu Bushinwa mu mugi wa Wuhan nk’uko benshi babitekereza ari make,ahubwo iyi virus ishobora kuba yaraturutse mu bihugu by’Uburayi nk’Ubutaliyani , Esupanye (Spain) se cyangwa n’ibindi.

Iyi virusi ikurira ahantu hakonje nko ku kigero cya 4degrees(dogire) ku buryo abantu banayikura mu bwiherero.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

  1. Mwaramutse,
    Ariko amagambo cg amazina adafite ubusobanuro mukinyarwanda mwagiye muyatira ukwo ari kugirango bidahindura n’ukwo asomwa kugirango mufashe n’abatazi ukwo yandikwa kubimenya……
    Kwandika iguhugu cya Espagne cg Spain bitwaye iki? Aho kwandika esupanye
    Murakoze kwari ukujya inama.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here