Ni nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku ngaruka urumogi rugira ku mutima. Bwagaragaje ko rushobora gutera indwara z’umutima n’indwara y’udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko, ‘Stroke’.
Iri shyirahamwe rivuga ko mu gihe umuntu ahisemo gukoresha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi cyangwa izindi, haba hakwiye gupimwa ingano y’urwo akoresha kugira ngo hagabanywe ingaruka rwamugiraho.
Riti “Ni ingenzi cyane ko abantu bakoresha gusa ibikomoka ku rumogi byemewe n’amategeko kuko nta buryo bwo kugenzura ubuziranenge cyangwa ibigize urundi rumogi rucuruzwa ku muhanda”.
Inyingo zitandukanye zerekanye ko igipimo umutima utererago gihinduka ku muntu ukoresheje urumogi, kuko utera cyane, bikongera uko ukenera umwuka wa Oxygène, bigatera umuvuduko w’amaraso.
Ku muntu usanzwe ufite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima, ibyago biriyongera iyo anyoye urumogi. Icyakora hakenewe ubushakashatsi bwisumbuye kugira ngo hemezwe bidakuka ingaruka urumogi rugira ku mutima.