Byinshi tudasobanukiwe ku idini rya Buda(Buddhism),rishaje kurusha ayandi yose ku isi

0
75
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange higanje amadini atatu ari yo:Ubukristo,Isilamu n’idini Gakondo.Nyamara iyo urebye muri Aziya y’uburasirazuba ni ukuvuga mu bihugu nk’Ubuhinde,Tailand,Nepali n’ibindi by’nshi usanga Idini rya Buda ryarahshinje imizi kuva mu binyejana byinshi bishize.Idini rya Buda cyangwa Buddhism ryashinzwe na Siddhartha Gauthama wamenyekanye cyane  kw’izina rya “Buddha”,yarishinze mu myaka 2500 mbere y’ivuka rya Kristu mu gihugu cy’Ubuhinde.Ubu rifite abayoboke basaga miliyoni 530,ibi biyigira rimwe mu myemerere ifite abayoboke benshi ku isi.

Amahame shingiro y’imyemerere ya Buda

1.Mu by’ukuri abakurikiye imyemerere ya Buda ntibemera ukubaho kw’imbaraga zidasanzwe cyangwa imana.Bahora barangamiye kugera ku cyo twakwita amahoro y’umutimanama asendereye no gusobanukirwa bya nyabyo(Enlightenment mu ndimi z’amahanga) cyitwa Nirvana.

2.Uwashinze iyi myemerere ari we Buda afatwa nk’umuntu udasanzwe ariko si imana.

3.Kugera k’ubutungane no kumenya ukuri bisaba gufata umwanya wo gutekereza bucecenkandi ku buryo burambuye ku kintu runaka(meditation)

4.Bamwe mu bahanga ntibafata imyemerere ya Buda nk’idini ahubwo bayifata nk’uburyo bwo kubaho.

5.Buda yigisha ko ibintu bihora bipfa kandi bivuka  mu buryo butangira iherezo bitwa Samsara(reincarnation:the continous cycle of rebirth).Aha dutanze urugero iyo umuntu apfuye roho ye ishobora kuvukira mu giti,icyo giti cyazapfa na cyo iyo roho ikaba ishobora kongera kuvukira nko mu ihene.

6.Abiyeguriye umurimo wa gukorera Buda bazwi nka bhikkhus (Buddhist monks),biyemeza ingingo ikomeye yo kudashaka na rimwe

Amateka ya Buda, Siddhartha Gautama washinze iyi myemerere

Buda yabayeho ahagana mu kinyejana cya gatanu mbere y’ivuka rya Kristu,yavukiye mu muryango ukize cyane ari umwe mu bikomangoma bya Nepali.Nubwo yarabayeho ubuzima bwiza kandi bumworoheye yaje guhitamo kubuvamo ajya kubaho mu isi y’imibabaro,mu isi y’ubukene n’ibigeragezo bidashira.Gusa nyuma y’imyaka itandatu ari gutekereza mu buryo bwa roho buzwi nka meditasiyo ari munsi y’igiti gitagatifu cyitwa Bodi, yaje kugera ku ukuri nyako(Nirvana),ni nawe muntu wenyine wabashije kugera kuri NIRVANA byuzuye.Birangiye yatangiye kwigisha ahantu hatandukanye uburyo bwo kubaho.Nubwo yaje gupfa mu mwaka wa 483 mbere y’ivuka rya kristu,abigishwa be bakomeje umurimo wo kwigisha yari yaratangiye,biza no kubyara idini rya Buda rihari kugeza uyu munsi.Mu kinyejana cya 3 mbere ya Kristu,Umwami w’abami Ashoka yaje gutangaza ko imyemerere ya Buda ari yo myemerere y’ubwami bwe.Nyuma gato iyi myemerere yaje no gukwirakwira hanze y’ubuhinde.

Kugeza kuri ubu Buda ifite abayoboke miliyoni 540 bagize 7% cy’abaturage bose b’isi.Ubushinwa ni bwo bufite umubare mwinshi w’abayoboke aho bangana na miliyoni 244,Igihugu cya Kambodiya, 96% cy’abaturage bayo bose  bangana na miliyono 14 bari muri iyi myemerere bikayigira igihugu iri dini ryiganjemo.Mu Buyapani,Nepali,Tayilandi,Sri Lanka,Viyetinamu n’ibindi bihugu byinshi ku isi usangamo rubanda rwinshi rwakurikiye iyi myemerere.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here