CAF yakoze impinduka ku mukino Cap-Vert izakiramo u Rwanda mu Ugushyingo

0
116
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2022, Cap Vert izakiramo u Rwanda, uzaba tariki ya 11 Ugushyingo 2020.

Cap-Vert yagombaga kwakira u Rwanda tariki ya 13 Ugushyingo, umukino wo kwishyura ukabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko CAF yamaze guhindura amatariki y’uyu mukino ubanza (w’umunsi wa gatatu mu itsinda), ushyirwa tariki ya 11 Ugushyingo kuri Estádio Nacional Blue Shark de Cabo Verde iri i Praie.

Amavubi yatangiye kwitegura imikino yombi guhera tariki ya 9 Ukwakira,  akazasubira mu mwiherero tariki ya 25 Ukwakira. Byitezweho ko ari bwo hazitabira abakinnyi 11 ba APR FC mu gihe 10 bakina hanze bazitabira nyuma.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert ifite amanota abiri inyuma ya Cameroun na Mozambique zifite amanota ane, ni nyuma yo kunganya n’ibihugu byombi ubusa ku busa n’ibitego 2-2.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Cap-Vert yakinnye imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti aho yatsinze Andorra ibitego 2-1, itsindwa na Guinée 2-1.

Src:igihe


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here