Callixte Sankara yahishuriye urukiko ko Perezida wa Zambia yari yabemereye kubafasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

0
859
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nsabimana Callixte uzwi nka Major Sankara kuri uyu wa 13 Nyakanga 2020 amaze guhishura ko Perezida wa Zambia , Edgar Lungu mu 2017 yemereye umuyobozi w’ihuriro mpuzamashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rya MRCD , Paul Rusesabagina guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda .

Ni mu rubanza Maj . Sankara yaburaniye mu Rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’iterabwoba rwa Nyanza ruherereye mu Ntara y’Amajyepfo .

Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN ushamikiye kuri MRCD yatangaje ko ubwo Perezida Lungu yari amaze kwemerera Rusesabagina kumufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda , yamuhaye inkunga y’amafaranga ibihumbi 150 by’amadolari y’Amerika .

Nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha muri Gicurasi 2019 , Maj . Sankara yafatiwe mu birwa bya Comores tariki ya 13 Mata 2019 . Sankara araregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba ndetse n’ibyaha guhakana no gupfobya jenoside .

Ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe wa FLN wagiye ushinjwa kugaba mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe mu 2018 .

Major Callixte Sankara ,bivugwa ko yaba yarafatiwe muri Comoros

Uruhare rwe mu bitero ku Rwanda ni uruhe?

Abajijwe n’umucamanza iki kibazo, Bwana Nsabimana yavuze ko uruhare yemera ari urwo mu rwego rwa ‘mobilization’.

Yavuze ko yahamagariye abantu kwanga ubutegetsi no gushyigikira umutwe wa FLN, gusa ko atawushinze cyangwa ngo agire uruhare mu gutegura igitero icyo aricyo cyose.’

Yavuze ko yemeraga intambara ku Rwanda, ariko iyo ntambara yategurwaga n’abakuru b’inyeshyamba bari bayobowe na jenerali Sinayobye Barnabé.

Bwana Nsabimana yavuze ko ibitero byategurwaga bigakorwaga n’inyeshyamba, ko we nk’umunyapolitiki atishimiye igitero cyahitanye abasivili mu ishyamba rya Nyungwe.

Nsabimana wumvikanaga avuga ko afite ipeti rya majoro, yavuze ko ntana rimwe hagabwe igitero ahari, ko ibitero byose byabaye ari mu birwa bya Comoros cyangwa muri Madagascar.

Nsabimana yavuze ko atigeze akora amasomo ya gisirikare, ko ipeti rya Major yarihawe na Jenerali Wilson Irategeka wabategekaga bose, ngo kuko uyu yamubwiye ko atari kuvugira inyeshyamba atumvikana nk’umusirikare, kandi n’umwungirije ari kapiteni. 

Mu kwezi kwagatanu umwaka ushize wa 2019, ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Bwana Nsabimana yagiye avuga ko inzego za gisirikare z’ibihugu by’u Burundi na Uganda gukorana no guhura n’abo mu mutwe wa FLN.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here