Cap -Vert izakina n’Amavubi yakoze imyitozo y’abakinnyi 8 gusa

0
34
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikipe y’igihugu cya Cap-Vert yakoze imyitozo ya mbere ku wa Mbere yitegura umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F izahuramo n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022.

Ibihugu byombi bizahurira mu mukino uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo saa cyenda z’amanywa (bizaba ari saa kumi n’ebyiri za Kigali).

Imyitozo ya mbere yayobowe n’umutoza Bubista, yitabiriwe n’abakinnyi icyenda gusa nyuma y’uko abandi bahamagawe batinze kugera muri Cap-Vert.

Nubwo ititabiriwe n’abakinnyi bose, imyitozo yibanze ku mayeri y’umukino, abakinnyi biga gutera mu izamu.

Ikipe y’igihugu ya Cap-Vert ikora imyitozo ya kabiri kuri uyu wa Kabiri, yabayemo impinduka, aho Mailson Lima yahamagawe nyuma kugira ngo asimbure Garry Rodrigues wavunitse.

Ni mu gihe kandi umunyezamu Ivan Cruz ukinira União Sport Clube Paredes yo muri Portugal, na we yahamagawe nk’umusimbura wa Elber Évora utazitabira ubutumire kubera impamvu ze bwite.

Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yageze muri Cap-Vert ku mugoroba wo ku wa Mbere, aho yahuriye na Mukunzi Yannick na Bizimana Yannick bari bavuye i Burayi.

Biteganyijwe ko abakinnyi b’Amavubi bapimwa COVID-19 kuri uyu wa Kabiri mu gitondo mbere yo gukora imyitozo ya mbere ku mugoroba.

Nyuma y’umukino wo ku wa Kane, amakipe yombi azahura kandi mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Cap-Vert iheruka gukina imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti mu kwezi gushize, aho yatsinze Andorra ibitego 2-1, igatsindwa na Guinée 2-1.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here